Print

Akarere ka Gakenke kahize utundi mu kwesa umuhigo wa Ejo Heza muri 2021/2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 August 2022 Yasuwe: 583

Akarere ka Gakenke niko kahize utundi twose mu Rwanda mu kwesa umuhigo wa #EjoHeza mu mwaka w’ingengo y’imari wasojwe 2021/2022.

Ako karere kesheje uwo muhigo ku kigero cya 171% kigaranzura uturere nka Nyamasheke na Gicumbi twagakurikiye.

RSSB ivuga ko Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere n’umusanzu ungana na miliyoni 642.3 Frw ku ntego ya miliyoni 375 Frw kari kihaye.

Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa kabiri n’umusanzu ungana na miliyoni 630.9 Frw ku ntego ya miliyoni 375 Frw.

Akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa gatatu n’umusanzu ungana na miliyoni 529.4 Frw ku ntego ya miliyoni 375 Frw.

Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa kane n’umusanzu ungana na miliyoni 520.1 Frw ku ntego ya miliyoni 375 Frw .

Akarere ka Rubavu kaje mu mwanya wa gatanu n’umusanzu ungana na miliyoni 498.2 Frw ku ntego ya miliyoni 375.

Ejo Heza igamije kongera umubare w’abateganyiriza izabukuru ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Kwizigamira muri iyi gahunda, umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15.000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18.000 Frw.

Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane basabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, bo ntacyo bongererwaho.

Ayo mafaranga ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa rimwe.

Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Uko uturere twose dukurikirana mu kwesa umuhigo wa #EjoHeza: