Print

Umunyamakuru Moses uherutse gufungurwa ahishuye uko yarekuwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 August 2022 Yasuwe: 1794

Moses watawe muri yombi tariki 14 Nyakanga 2022 akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yari aherutse gutangaza ko uyu munyamakuru akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no kunyereza umutungo aho bimwe mu bikorwa yashinjwaga ari ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 7,5 Frw bwakorewe mu Kagari ka Kagunga mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Ibi bikoresho bivugwa ko ari ibya mugenzi we Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter, ni byo byatumye atabwa muri yombi nkuko byari byatangiwe ikirego n’uyu Munyamakuru usanzwe afite izina rikomeye mu myidagaduro mu Rwanda.

Moses wahoze akorana na Phil Peter, nyuma yo gufungurwa, yasobanuye ko ibyo bikoresho byibwe umukozi wafataga amashusho (cameraman) ari we wari wabimushyikirije kuko yari afite urufunguzo rw’aho byabikwaga kuri Televiziyo ya Isibo TV yahoze akorera.

Avuga ko ubwo yajyaga kuri RIB, yari yabanje guhamagarwa n’Umuganzacyaha wari uri gukurikirana iki kirego wamubwiye ko habonetse ibimenyetso ku muntu waba waribye ibyo bikoresho, akazindukirayo yijyanye.

Ubwo yafataga urugendo yerecyeje kuri RIB yagize ikikango ko ashobora kutagaruka, agahita agira umuntu abimenyesha ko yitabye Ubugenzacyaha.

Ati “Nagezeyo nka saa mbiri ahita ambwira ngo ndagufunze, icara aho zana telefone yawe yizimye, nti ‘mumfungiye iki se? hari ibindi bimenyetso byabonetse?’ ati ‘ndagufunze kandi kugira ngo Claude adacika, telefone urayambuwe’, ahita anyambika amapingu.”

Avuga ko nyuma baje no gufunga uwo Cameraman witwa Claude ndetse ko bari bafunganywe, bakaza kwitaba Ubugenzacyaha inshuro zitandukanye babazwa ku byaha bakurikiranyweho.

Baje kubazwa n’Umugenzacyaha niba bashobora kuganira n’uwareze [Phil Peter] kugira ngo bashake uburyo bamwishyura, cyangwa bakaregerwa Urukiko.

Avuga ko umuryango we n’uwa Claude yahise itangira inzira yo kuganira na Phil Peter “baramubwira bati ‘ibikoresho byarabuze, aba bana ntibabihakana. Reka noneho tugirana ubwumvikane’.”

Iyi miryango ngo yamenyesheje Phil Peter ko igiciro yahaye biriya bikoresho cya Miliyoni 7,5 Frw kiri hejuru, ikamusaba ko yayiha inyemezabwishyu yabiguriyeho, ariko akababera ibamba.

Byageze aho yemera kubakuriraho Miliyoni 1,5 Frw hasigara miliyoni 6 Frw ndetse baza kwemeranya ko buri umwe azishyura miliyoni 3 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri ariko aza kubihindura nyuma yo kuganira n’umunyamategeko we akababwira ko bagomba kuyishyura mu mwaka umwe.

Moses uvuga ko banashatse abishingize ndetse we agahita amubona, avuga ko Phil Peter yagiye abihinduka kuko yageze aho akavuga ko uwo wundi Claude ntacyo amubaza ahubwo ko abaza uyu Moses.

Ngo ibyo basabwaga na Phil Peter byose bageragezaga kubyubahiriza ariko uyu Munyamakuru akomeza kubananiza mu gihe iminsi yo kugeza igihe cyo kuregerwa Urukiko yo yari ikomeje kwegereza.

Ati “Ni ho yabananirije kuzageza ku Rukiko kubone kwe oya, kujya kureba ingwate, oya ntabwo aboneka, birangira cya kibazo cyari amafaranga kitakiri amafaranga kuko no mu byo yabwiye umuryango, ibaze kubwira umubyeyi w’umuntu ngo ‘byaba ari byiza ubaye umuretse agafungwa imyaka ibiri n’ubundi amafaranga si yo nshaka’.”

Avuga ko ibi ari na byo byatumye batinda muri kasho kuko bageze aho baregerwa urukiko ariko bagezeyo Umucamanza yemeza ko hagomba gukurikizwa ubwumvikane bwabereye mu Bushinjacyaha.