Print

DR Congo: UNHCR ’ntigishoboye’ kwita ku bibazo by’impunzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022 Yasuwe: 605

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR muri DR Congo ryatangaje ko kubera ubushobozi bucye ritagishoboye kwita bikwiriye ku bibazo by’impunzi bikomeza kwiyongera.

Iri shami rivuga ko kugeza tariki 30 Kamena(6) 2022, kuri miliyoni 225$ yari akenewe gukoreshwa mu mwaka wose 19% gusa ari yo yari amaze kuboneka.

Itangazo rya UNHCR ya DR Congo rivuga ko “ibi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abahunze” igomba kwitaho.

UNHCR ivuga ko ubu 82% by’abavuye mu byabo imbere mu gihugu batazabasha guhabwa ubufasha bw’aho kwikinga, kenshi ni amahema.

Itangazo ryayo rigira riti: “Bazagomba kurara mu nsengero, amashuri, za stade, ku gasozi, cyangwa basubire mu ngo zabo nubwo hari akaga ko kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro.”

Ibi biravugwa mu gihe mu ijoro ryo kuwa kabiri imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta yongeye kubura muri teritwari ya Rutshuru, aho abantu bataramenyekana neza umubare bahunze ingo zabo.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, DR Congo icumbikiye impunzi zigera ku gice cya miliyoni, hamwe n’abavuye mu byabo b’imbere mu gihugu barenga miliyoni 5,6.

UNCHR ivuga ko “ibikenewe muri DR Congo ari byinshi cyane”.

Guhera muri Mata(4) UNHCR ivuga ko imirwano y’ingabo za leta n’imitwe y’inyeshyamba mu ntara ya Kivu ya ruguru yatumye abantu 160,000 bava mu byabo.

Ivuga kandi ko mu ntara ya Ituri gusa yo n’abafatanyabikorwa bayo babaruye abantu barenga 800 bishwe mu bitero by’imbunda cyangwa imipanga, bigatuma abantu 20,700 bahunga ingo zabo.

BBC


Comments

Mparambo 3 August 2022

Yazitaho se ite na yo ihunga!!
Uruka ntafata uhitwa.