Print

The Ben yageze i Kigali yambikwa ikamba(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 August 2022 Yasuwe: 1175

The Ben yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Kanama 2022 avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu rugo ndetse ko uburyo yateguye igitaramo cye bizaba bimeze nk’ubukwe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe.”

Rwanda Rebirth Concert, iteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, The Ben azayihuriramo n’abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.

Uyu muhanzi ageze mu Rwanda nyuma y’iminsi mike umukunzi we Uwicyeza Pamella atangaje ko ubukwe bwabo buteganyijwe mu gihe cya vuba.