Print

Pogba yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo guhura n’akaga ataratangira gukinira Juventus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022 Yasuwe: 2126

Umukinnyi Paul Pogba ntabwo afite gahunda yo kwemera kubagwa ivi kugira ngo akire imvune yagize mu minsi yashize.

Uyu mukinnyi wo hagati w’Ubufaransa, yagarutse muri Juventus ITurin ariko ahita agira imvune ikomeye yatumye asabwa kubagwa gusa we yabyanze avuga ko aremera kumara ibyumweru 5 aruhutse.

Iyo Pogba yemera kubagwa byari kumuviramo kutazakina igikombe cy’isi muri Qatar no kumara amezi asaga 5 adakina kubera iyo mvune.

Uyu mukinnyi wo hagati wa Juventus Turin arashaka kwivuza kundi kutari ukubagwa. Umwe mu bayobozi wa Bianconero,yavuze ko uyu mukinnyi wakomerekeye mu mukino wa gicuti mbere ya shampiyona,azavurwa mu bundi buryo atiriwe abagwa.

Pogba rero yahisemo ubwoko bumwe bwo kuvura. Umuvugizi wa Juventus yemeje ko bizaba "ubuvuzi bwihariye buzatuma amara ibyumweru bitanu adakina".

Paul Pogba yafashe iki cyemezo yizeye ko azamera neza,akongera gukina mbere y’igikombe cyisi kibura amezi ane.

Ubuzima bwe nibugenda neza nk’uko abishaka, Pogba ashobora kuzabona umwanya mu gikombe cy’isi giteganijwe ku ya 21 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza 2022 muri Qatar. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bibitangaza, Pogba yabonye umuganga Bertrand Cottet-Sonnery wo kumwitaho i Lyon mu ntangiriro z’iki cyumweru.