Print

Uwahoze ari umugabo wa Jenniffer Lopez yahamije ko urugo rwa Jnnifer na Ben Aflek rutazaramba

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 August 2022 Yasuwe: 653

Noa ibi abivuze nyuma y’iminsi mike Jeniffer Lopez akoze ubukwe n’umukinnyi wa Filime Ben Afleck bari barigize gukundanaho na mbere ariko bakaza gutandukana.

Ibirori by’ubukwe bw’aba bombi byabereye mu Mujiyi wa Las Vegas mu buryo bw’ianga cyane ko byamenyekanye byarangiye ubwo bahitaga berekeza i Paris mu kwezi kwa buki.

Ubukwe bw’aba bombi bwaishimiwe na benshi barimo na Alex Rodriguez wakundanye na Jennifer igihe kirekire ndetse bakanapanga ubukwe inshuro nyinshi ariko bikarangira butabaye.

Rodriguez mu butumwa yahamije ko Jennifer Lopez ari umugore mwiza aboneraho no kubifuriza urugo rwiza we na Ben Afleck.

Ibi bitandukanye na Ojan Noa wasezeranye na Jennifer Lopez mu 1997 bagatandukana mu gihe kingana n’amezi arindwi gusa, avuga ko nubwo Jennifer abanye na Ben Afleck batazarambana bizaba iby’igihe gito mu gihe Jennifer azaba yahararutswe Ben Afleck.

Ojani Noa ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Dail Mail yatangaje ko yatunguwe cyane no kubona Jennifer Lopez akora ubukwe na Ben Afleck ati"Byarantunguye cyane kuko sinatekerezaga ko bahita bakora ubukwe ari bwo bari bakimara gusubirana">

Ojani na Jnnifer mu bihe byabo by’urukundo

Yakomeje agira ati" Ni byiza ko babana kuko aribyo bifuza gusa ntibazarambana.Jennifer ni umugore ujya mu rukundo vuba kandi agahararukwa vuba, nibyo byatubayeho ubwo twabanaga yari akinkunze gusa mu gihe gito yahise ampararukwa akunda undi. Igihe nikigera muzabona batandukanye kuko niko ameze".

Ojani yahise atanga urugero agendeye ku bagabo bamaze kubana na Jennifer Lopez nabo bagiye batandukana benda gukora ubukwe ati"Namwe mumaze kubona abagabo bose bananiranywe na Jennifer bagatandukana hari nabo bagiye batandukana habura iminsi micye ngo bakore ubukwe. Ese mwibaza ko ikibazo ari abo bagabo cyangwa ikibazo ni Jennifer?".