Print

Umu slay Queen yishe umusore bararanye avuye mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022 Yasuwe: 2993

Umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Ghana cyane kuri Instagram witwa Safina Diamond yatawe muri yombi azira gutera icyuma umugabo bararanye wari ugarutse avuye muri Kanada mu byumweru bike bishize.

Uyu mukobwa yishe uyu mugabo amuteye icyuma mu ijosi no mu nda inshuro nyinshi, bimuviramo gupfa.

Nyuma y’ibyumweru bike asubiye muri Ghana avuye muri Kanada, uyu mugabo yapfuye azize umukunzi we.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo yari yagarutse muri Ghana gusura umugore we n’abana. Nyuma yo kubasura, yahise ajya kureba iri habara aho rituye atazi ko agiye guhura n’urupfu.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu mukobwa yafashwe nyuma yo guhamagara umupolisi w’inshuti ye kugira ngo amufashe guhisha ubwicanyi bwe.

Umupolisi wavuzwe, kubera ko atashakaga kuba icyitso cy’ubwicanyi bwe, yabimenyesheje abapolisi bagenzi be bajya aho icyaha cyakorewe maze bata muri yombi uwabigizemo uruhare.

Nk’uko uwabigizemo uruhare abivuga ngo igikorwa cye cyari mu rwego rwo kwirwanaho.

Ibi byabereye hafi y’ishuri rya Botwe,agace ko mu mujyi wa Accra.

Uwo mugore yaje gufatwa nyuma arafungwa.


Comments

Rayon sports 3 August 2022

Naryoherwe nurupfu