Print

Karongi: Bamwe mu bakobwa bari kwiteza inda kugira ngo bahabwe amafaranga ya leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022 Yasuwe: 2012

Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu murenge wa Ruganda,mu karere ka Karongi baravugwa gushaka ababatera inda kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa amafaranga afasha abantu batwite ndetse n’abafite abana batararenza imyaka ibiri y’ubukure.

Abakobwa bamwe bavuze ko ayo mafaranga leta itanga ari guteza ibibazo kuko bamwe bari kubyara nabo badashoboye kurera,abandi bagashaka abagabo batabakunze ari ukugira ngo birire ayo mafaranga

Bamwe mu babyeyi babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko bahangayikishijwe nuko bamwe mu bakobwa babo bakomeje kwishora mu busambanyi bagaterwa inda kugira ngo bahabwe amafaranga na SOSOMA leta igenera abagore batwite.

Umwe yagize ati "Umuntu ntabwo yareka kubyara kandi bari kubaha amafranga bari kubaha SOSOMA.Nanjye narabyaye dore nguyu.Umuntu azareka kubyara ate?

Umunyamakuru yamubajije ati "Ubwo uzabyara undi nawe bayaguye.undi ati "Cyane."

Uyu yakomeje avuga ko abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aribo bemerewe guhabwa ayo mafaranga ariyo mpamvu bari kubyara ku bwinshi.

Umubyeyi umwe yagize ati "Hano barahari babyaye bakiri bato.Umukobwa wanjye ntiyakwemera kuringaniza urubyaro kandi aziko nabyara baramuha amafaranga.Ntabwo yabyemera."

Uyu yashimangiye ko nta mubyeyi ubisaba umwana ahubwo ngo abana babo barimo n’ab’imyaka 17 bari kubyara kugira ngo bibonere ayo mafaranga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruganda,Rukesha Emile yavuze ko icyo kibazo bakimenye ndetse bagiye kongera ubukangurambaga.

Yagize ati "Amafaranga namwe murabizi buri wese aba yifuza ko yayabona.Hari n’abayafite bakumva babona ay’ubuntu.Biratugaragariza ko tugomba kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagire imyumvire myiza.

Aba babyara kubera amafaranga ngo iyo myaka 2 ishize ntibahabwe ayo mafaranga abana babo babaho nabi ariyo mpamvu ababyeyi bamwe banenga abo bakobwa batera umuruho ababyeyi babo ndetse ntibatekereze ejo hazaza.


Comments

nsengiyaremye aloys 9 August 2022

Nange niho ntuye ariko iyo gahunda abantu