Print

Umujyi wa Kigali wahishuye aho imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo igeze n’umuti ku bibazo byo gutwara abagenzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 August 2022 Yasuwe: 1476

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kubasangiza gahunda Umujyi wa Kigali ufite z’iterambere no kuzafatanya nabo mu kuzigeza ku baturage.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,yagaragaje ko hari ibigenda bigerwaho kandi ko iterambere ari urugendo rukomeza buri wese abigizemo uruhare ko n’abataragezwaho ibikorwaremezo bari hafi kugerwaho.

Avuga ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu modoka rusange,Meya Pudence Rubingisa yavuze ko Umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni n’ibihumbi 700 barimo ibihumbi 3000 batarara mu mujyi bityo hari kwigwa uko iki kibazo gikemuka mu buryo burambye.

Yavuze ko mu gutekereza uko gutwara abantu n’ibintu byahinduka hagomba kuba ubukangurambaga abantu bakitabira kwinjira muri ubu bucuruzi ndetse bigafasha no guhatanira gutanga serivisi nziza.

Yagize ati "Turumva imbogamizi n’uburemere burimo niyo mpamvu mu kubikemura tureba tuti "ko twakoze ibikorwaremezo wenda bigana gutya muri uyu mwaka none ubwo turabihuza gute no gushyiramo izo bisi.

Ntabwo umubare w’abajya muri ubu bucuruzi ugarukira kuri bariya barimo buri wese yemerewe kuza gukora iyi business...Hazabaho no gukora ubukangurambaga ..buri wese ufite ubushobozi aze gukora ubu bucuruzi ndetse binadufashe habemo guhatana no gutanga serivisi nziza ku bakoresha imodoka rusange."

Ku kibazo cy’ikiraro cya Nyabugogo gikomeje kudindiza imikorere ya benshi,Eng. Katabarwa Asaba Emmanuel yavuze ko kucyubaka ari umushinga usaba kwitonda abantu bakubaka neza. Ngo ni yo mpamvu habayeho kongera igihe cyagombaga kuzurira.

Gusa ngo ubu cyamaze kuzura igisigaye ni ugukora amasuku, gutunganya ku ruhande. Ati “Turizera ko nabyo birangira vuba”.

Umujyi wa Kigali utangaje ko hagiye gutangira kubakwa inyubako ‘Amarembo City Center’, nubwo uyu mushinga umaze igihe kinini kuko watangiye kuvugwa mu 2004.

Uzubakwa mu kibanza kiri ahahoze Akagera Motors, Ets. Verma, Mironko na Mukangira, hagati ya Kigali City Mall [yahoze yitwa Union Trade Center] na Kigali City Tower.

Izi nyubako zizubakwa ku buso bungana na metero kare ibihumbi 120, zizakorerwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri Kigali. Mbere byari byatangajwe ko zizaba zifite ahantu hagenewe ubucuruzi, ibiro, imyidagaduro, parikingi yo hasi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 700, iyo hejuru, hotel, ubwogero (Piscine) n’ibindi.

Utembereye ahazazamurwa izo nyubako uhereye imbere yo kwa Rubangura ukazamuka ukagera imbere ya Centenary House, icyo gice cyose hari inyubako imwe iri kuzamurwa, ahandi ni amatongo y’inzu zasenywe ahamaze igihe.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kubaka isoko rya Kimironko mu buryo bugezweho. Bizajyana no kubaka Gare ya Kimirongo. Ubu ibishushanyo mbonera byamaze gukorwa, hari gukusanywa ubushobozi buzava mu bashoramari bo muri Gasabo n’abandi bafatanyabikorwa.

Ku kijyanye n’amafaranga yakwa abubaka mu bice byatunganyijwe (site) usanga ahera ku bihumbi 250 Frw yiswe ay’ibikorwaremezo ariko nyuma bakazasabwa kubyiyishyurira.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, yavuze ko hari amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ajyanye n’uruhare rwa buri wese mu gutunganya aho guturwa.

Aya mabwiriza avuga ko mu byo abaturage bakora harimo kwigomwa ubutaka ngo hacemo ibikorwaremezo nk’amazi, umuhanda, amashanyarazi. Amafaranga abaturage batanga ni ayo guca imihanda, yemezwa n’abafite ubutaka muri Site.

Ayo ngo akoreshwa mu gukodesha imashini, guhemba ubafasha guca imihanda n’ibindi. Ntaho ahuriye no kugezamo ibikorwaremezo. Leta igezamo amazi n’amashanyarazi hanyuma bagasabwa amafaranga na REG cyangwa WASAC yo kuyageza ku ngo zabo.

Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko abafite ibibanza basabwe kuwubyaza umusaruro cyangwa se bigahabwa abandi bashoramari. Ni kimwe n’ibibanza bitubatse, ba nyirabyo bamenyeshejwe ko bagomba kubahiriza icyo itegeko riteganya cyangwa bigahabwa abandi babibyaza umusaruro cyangwa leta ikaba yabifatira.