Print

Ikipe izakina na Rayon Sports ku munsi mukuru wayo yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2022 Yasuwe: 1898

Amakuru aravuga ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Rayon Sports na Vipers FC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wahoze ayitoza kuba yaza bagakina umukino wa gicuti muri uku kwezi.

Ikipe ya Vipers itozwa na Robertinho niyo ishobora kuza mu Rwanda kwifatanya n’abakunzi ba Rayon Sports tariki ya 15 Kanama 2022 mu mukino na Rayon Sports kuri “Rayon Sports Day 2022”.

Uyu munsi Rayon Sports izerekana abakinnyi bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse inatangaze gahunda zayo zose.

kuri uwo munsiHashize iminsi Rayon Sports yemeje ko izakina umukino wa gicuti n’ikipe yo hanze y’u Rwanda, ku munsi mukuru wayo ari nayo mpamvu yegereye Vipers yo muri Uganda.

Vipers FC niyo yatwaye igikombe cya shampiyona ya Uganda mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ndetse bivuze ko nayo ikeneye uyu mukino kugira ngo yitegure imikino nyafurika.

Robertinho uyitoza,ni umutoza ukunzwe cyane n’abakunzi benshi ba Rayon Sports kuko yayigejeje muri ¼ cya CAF Confederation Cup ndetse anayihesha igikombe cya shampiyona ya 2018-19.