Print

Jennifer Coolidge yahishuye ko filime’American Pie” yamuhaye amahirwe yo kuryamana n’abarenga200

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 August 2022 Yasuwe: 1131

American Pie ni filime y’uruhererekane yasohotse mu 1999, Jennifer Coolidge yayikinnyemo yitwa Jeanine, ari umubyeyi wa Stifler, umwe mu basore bagaragara muri iyi filime.

Muri ‘American Pie’, Jennifer Coolidge aba ashaka kuryamana n’umusore wigana n’uyu muhungu we witwa Paul Finch ndetse akaza kubigeraho.

Mu kiganiro Jennifer Coolidge aheruka kugira na Variety yavuze ko iyi filime yamwinjirije amafaranga ndetse ituma amenyekana ku buryo yagize amahirwe yo kuryamana n’abantu 200, atakereza ko bitari gukunda ko bagirana uyu mubano iyo ataza kuba icyamamare.

Ati “Ndakubwiza ukuri hari abantu nka 200 ntari kuba nararyamanye nabo iyo bitaba iriya filime. Nungukiye byinshi mu gukina iriya filime.”

American Pie ni imwe muri filime zakunzwe cyane cyane n’ab’urubyiruko. Imibare igaragaza ko kuva yasohoka yinjije arenga miliyoni 235$.