Print

Ubushinwa bwerekanye mu buryo bukomeye imbaraga z’igisirikare nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 4 August 2022 Yasuwe: 2142

Ubushinwa bwatangiye kwiyerekana bya gisirikare mu buryo bwambere bukomeye mu nyanja zikikije Taiwan, nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi akoreye uruzinduko kuri iki kirwa.

Uku kwiyerekana kwatagiye ku isaaha ya sita z’amanywa (12:00), n’ukuvuga , saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00) zo mu Rwanda no mu Burundi.

Byitezwe ko iki gikorwa kizabera mu duce twishi mu ntera ya kilometero 19 uvuye kuri iki kirwa.

Taiwan yavuze ko Ubushinwa burimo kugerageza guhindura uko ibintu bisanzwe bimeze muri ako karere.

Pelosi ku wa gatatu yavuye muri Taiwan mu ruzinduko rwamaze amasaha ari munsi ya 24, ariko rwateje impaka. Ubushinwa bufata Taiwan nk’intara yabwikuyeho.

Gukora ibi ngo n’igisubizo cy’Ubushinwa kuri urwo ruzinduko, nubwo bwanaburijemo ubucuruzi bumwe na bumwe n’iki kirwa.

Ubushinwa buvuga ko ubu buryo ari inzira zo mu mazi zikoreshwa cyane kandi iri burasemo n’amasasu nyamasasu.

Taiwan ivuga ko iyi myiyereko ari ugufunga inyanja n’ikirere, ndetse yavuze ko ku wa gatatu yakoranyije indege z’intambara mu rwego rwo kwirukana indege z’intambara z’Ubushinwa.