Print

Umukinnyi mpuzamahanga Rayon Sports yaguze yageze mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 August 2022 Yasuwe: 2742

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Mbirizi Eric ukina hagati yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 aho aje gukinira Rayon Sports.

Mbirizi Eric wakiniraga Le Messager Ngozi y’iwabo mu Burundi, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, saa Kumi n’ebyiri n’igice nkuko tubikesha Rwanda Magazine.

Ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’umutoza we Haringingo Francis ndetse n’Umuvugizi w’ikipe Nkurunziza Jean Paul.

Rayon Sports yatangaje ko isigaje abandi bakinnyi 2 b’abanyamahanga.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse akaba asanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’u Burundi ya CHAN, byitezwe ko azagaragara mu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Musanze FC ku wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri i Nyamirambo.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.