N’itangazo ryanyuze ku imbugankoranyambaga ze bigaragara ko ryashyizweho n’abarimo kumwitaho rigira riti""Yvan Buravan aramenyesha inshuti ze n’abafana ko ari hanze y’u Rwanda ku mpamvu zo kwivuza. Yashimiye umuryango na Guverinoma y’u Rwanda ku bufasha yahawe kugira ngo abashe kujya kwivuza hamwe n’abandi bose bari kumuzirikana mu masengesho n’abamwifuriza gukira."
Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi mike Buravan avanywe muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza ariko bikanga bikaba ngombwa ko yerekeza mu Buhinde kugira ngo akomeze gukurikirana ubuzima bwe butameze neza.
Inkuru y’uburwayi bwa Buravan yashenguye imitima ya benshi cyane ko hari n’abagiye bagaragaza ko arembye cyane ndetse banamwifuriza gukira, gusa ku rundi ruhande umuvandimwe we aherutse gutangaza ko nubwo atameze neza ariko abaha ikizere cyo gukira.