Print

Paula Kajala wari umukunzi wa Rayvanny yemeje ko batandukanye,avuga ku rukundo rwa Nyina na Harmonize

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 August 2022 Yasuwe: 1239

Urukundo rwa Paula Kajala na Rayvanny rwatangiye kuvugwa mu mpera za 2020 ubwo Rayvanny yari amaze gutandukana n’umugore we banabyaranye umwana w’umuhungu.

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwakomeje gukura ndetse buri wese akagaragaza ko anyuzwe n’urukundo arimo.

Mu minsi mike Paula Kajala yerekeje muri Turkey aho yagiye gukomeraza amasomo ye byatangiye kuvugwa ko urukundo rw’aba bombi rutagenda neza ariko bombi birinda kugira icyo babitangazaho ariko barekera gukurikirana ku mbugankoranyambaga.

Kuri iyi nshuro Paula Kajala yeruye avuga ko we na Rayvanny batakiri kumwe ndetse ko kugeza ubu afite undi mukunzi.

Paula ubwo yari mu kiganiro na Wasafi’The Switch’ kuwa 3 Kaanama 2022 yahamije amakuru y’uko yatandukanye na Rayvanny ubwo yari abajijwe ukuri kwayo.

Yagize ati" Yego ntago nkiri kumwe nawe, mfite undi mukunzi".

Ibi byateye urujijo kuko nubwo badakurikirana ariko amafoto barikumwe Paula ntiyigeze ayasiba ku rukuta rwe rwa Instagram bigaragara ko bashobora kuba batameranye neza ariko bataratandukana byeruye nubwo we abyemeza.

Ubwo yabazwaga niba hari ikibazo yaba afitanye na nyina kubera ko ari mu rukundo na Harmonize bivugwa ko yigeze gushaka kumureshya yagize ati" Oya Mama wange niwe Mana yange ku Isi. afite ubuzima bwe nange mfite ubwange rero sinamwitambika".

Paula Kajala atandukanye na Rayvanny nyuma y’amezi make atangaje ko atiteguye kumureka kabone nubwo yasubirana na Fayvanny umugore we wambere banabyaranye.