Print

USA yatangaje ibihara by’inguge nk’ ikibazo gikeneye gukemurwa byihuta

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 August 2022 Yasuwe: 265

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko indwara y’ibihara by’inguge ari ikibazo ku buzima bw’abantu kandi ko gikeneye gukumirwa byihuta.

Minisitiri muri minisiteri y’umubizma Xavier Becerra, yavuze ko leta igiye guhita isohora ubundi buryo bw’amafaranga n’ibikoresho byo kurwanya iyo ndwara.

Ibi bitangajwe mu gihe abamaze kwandura iyo ndwara muri leta zunze ubumwe za Amerika barenze 6,600 mu minsi itatu gusa. Abayanduye hafi ya bose ni abagabo bahuza ibitsina.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima ku isi, OMS, naryo ryatangaje ko ibihara by’inguge ari ikibazo cy’isi ku buzima bw’abantu kandi gikwiye kwitabwaho vuba. OMS yatangaje mu kwezi gushize ko igiye gusohora amafaranga yo gukora inkingo n’imiti z’iyi ndwara.

Perezida Joe Biden wa Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka yashyizeho abategetsi babiri bazafasha leta guhangana n’iyo ndwara.

leta ya Amerika imaze gutanga mu gihugu inkingo z’ibihara by’inguge zingana 156,000 hagati mu kwezi kwa karindwi. yanaguze kandi izindi nkingo z’inyongera zingana na miriyoni 2.5.

Umuntu wa mbere wanduye iyo ndwara muri Amerika yatangiye kumenyekana muri leta ya Massachusetts mu kwezi kwa gatanu, uwa kabiri aboneka muri California nyuma y’imisi itanu.