Print

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangwa urukingo rwa 4 rwa Covid-19

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 5 August 2022 Yasuwe: 790

Dr Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzimana, yatangaje ko iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira, hibandwa ku bakuze bari hejuru y’imyaka 60 n’abandi bafite intege nke z’umubiri.

Dr Mpunga avuga ko abahawe urukingo rwa gatatu rwiswe urwo gushimangira, ubu bazahabwa urwa kane rwiswe urwo gutsindagira.

mu magambo ye yagizr ati: “ Virusi ihari ubu igenda yihinduranya, ihindura uburyo bwo gukwepa ubudahangarwa. Iyo ikaba ari yo mpamvu tugenda dukingira abantu, kugira ngo tubongerere ubudahangarwa.”

yagarutse ku mpungenge z’uko abantu bashobora kuzafata dose ya 5 n’iya 6, avuga ko hari ubushakashatsi buri gukorwa mu bigo bikora inkingo, bugamije kuzakora urukingo ruzakomatanya uburyo bwo guhangamura ubwandu bwa COVID-19 buhora bwihinduranya.

Ati “Ubusanzwe urebye uko byari bimeze iki gihe, niko byagombye kuzagenda, kubera ko urukingo ruriho ubu rwakozwe hashingiwe ku turemangingo twa virusi yatangiye bwa mbere yo mu Bushinwa, ariko uko igenda ihindagurika igenda ihindura protein zayo zituma ishobora gukwepa ubudahangarwa ariyo mpamvu tugenda dutanga inkingo zigenda zibyutsa ubudahangarwa bw’umubiri, Ariko ubushakashatsi buri gukorwa ubu mu bigo bikora izi nkingo, mfite ikizere ko mu minsi iri imbere mu mezi macye cyane hazasohoka urundi rukingo rushyashyaruzaba rukomatanya izo zose zagiye zivuka, tukaba dufite ikizere ko ruzatanga amahirwe y’uko abantu bazakingirwa igihe kirekire batarinze gufata urukingo rwa buri mezi ane cyangwa Atandatu.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bamaze guhabwa inkingo ebyiri za COVID-19 mu Rwanda ari 8.870.113 (97.9%), mu gihe abahawe n’urundi rukingo rumwe rushimangira ari 5.269.254 (58.1%).