Print

Rurangiranwa muri Basketball yakatiwe gufungwa imyaka 9 azira gufatanwa ibiyobyabwenge

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 5 August 2022 Yasuwe: 1012

Brittney Yevette Griner ukinira ikipe yabagore ya Phoenix Mercury yo muri leta zunze ubumwe za America yafashwe ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya WNBA mu kwezi kwa 2 mu gihugu cy’ Uburusiya nyuma yo kumusangana amavuta y’urumogi rwa cannabis mw’isakoshi ye.

Umucamanza waciye urwo urubanza, Anna Sotnikova, yavuze ko Griner, asabwa kandi kwishyura n’amande angana n’amadolari 16,590.

Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko atemera iyo ngingo y’ urukiko anavuga ko azakora uko ashoboye ndetse ace no mu nzira zose kugeza amucuye muri Amerika.

Ifungwa rya Griner ryatumye Amerika n’Uburusiya batangira kuganira kw’ihanahana ry’infungwa kandi uwo mukinnyi ashobora kuba mubo bazahanahanwa.

Brittney Griner Yafashwe hashize iminsi mike Uburusiya butangije ibitero by’indege muri Ukraine.