Print

Rubavu: Umugabo wari wararanye n’uwahoze ari umugore we muri Hotel yasanzwe yapfuye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 August 2022 Yasuwe: 2219

Ibi byabaye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 ubwo abakora mu kabari kazwi nka Kwetu Bar gaherereye mu Mudugudu wa Kalisimbi mu Kagari ka Kivumu, bajya kureba amakuru y’umukiliya wabo wari warayemo bagasanga ibye byarangiye.

Uyu mugabo witwa Djuma w’imyaka 62 yari yaje gucumbika muri iri cumbi ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ubundi araranamo n’umugore bahoze babana bakaza gutandukana.

Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru avuga ko aba bombi yaba ari uyu nyakwigendera ndetse n’umugore, basanzwe batuye muri aka gace muri Gisenyi.

Uyu mugore yaje kuva muri iri cumbi avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icumbi ariko agenda muti wa mperezayo ari na byo byaje gutuma abakora muri aka kabari bajya kureba iby’uyu mugabo kuko yari amazemo igihe adasohoka.

Ku isaha ya saa munani n’igice ni bwo abakora muri aka kabari bagiye kureba uyu mugabo basanga yapfuye, bahita biyambaza inzego na zo zihutiye kuharera.

Jean Bosco Tuyishime Umunyamabanga uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko uyu nyakwigendera yagiye gucumbika muri ariya macumbi mu saa cyenda z’ijoro ubwo imvura yari iri kugwa.

Uyu muyobozi avuga ko abakora muri aka kabari bakimenya ko uyu mugabo yapfuye bahise babimenyesha inzego zirimo n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha umugore bari bararanye.

Umugore wari wararanye na nyakwigendera aracyashakishwa mu gihe umurambo w’umugabo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Src:Radiotv10