Print

Igitsina cye cyatumye atsindwa ubwo yarwanaga nacyo ari kwiruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022 Yasuwe: 3306

Umukinnyi ukizamuka mu mukino wo kwiruka yagombye guhisha igitsina cye nyuma yo kuva mu ikabutura kikajya hanze ubwo yari mu irushanwa rwagati.

Igitangaje nuko uyu mukinnyi w’Umutaliyani yashoboye guseka ibi byamubayeho ndetse bikagaragara no kuri TV.

Alberto Nonino warushanwaga muri Decathlon yari mu isiganwa rya metero 400 mu marushanwa mpuzamahanga y’imikino ngororamubiri y’abatarengeje imyaka 20 yabereye muri Colombia asiga abo bahanganye babiri.

Ubwo yari ageze mu irushanwa hagati, yatengushywe cyane n’igitsina cye cyasohotse mu ikabutura biba ngombwa ko arwana no kugihisha n’ukuboko byanatumye agabanya umuvuduko ndetse arangiza ku mwanya wa nyuma.

Uyu yagaragaye agerageza kwinjiza mu ikabutura ye iki gitsina cye byibuze inshuro esheshatu ari nayo mpamvu yarangije inyuma.

Iki kibazo cy’uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko cyafashwe ko ariyo mpamvu yo gutsindwa kwe.

Umunyamakuru wa siporo, David Sanchez de Castro, nta kintu na kimwe yasize mu byo yatangaje kuri Twitter ndetse yashyize hanze amashusho y’uyu Nonino.Yagize ati: “Amarushanwa y’imikino ngororamubiri U20 yabereye i Cali, muri colombia.