Print

Umukecuru yagiye gutabara umugabo we wari ugiye kurohama barapfana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022 Yasuwe: 1177

Umukecuru yarohamye mu mazi ubwo yagerageza gutabara umugabo we nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima ari muri pisine yo kogeramo mu biruhuko byabo.

Diana Shamash, ufite imyaka 80, yasimbukiye mu mazi yambaye imyenda kugira ngo agerageze gufasha umugabo we w’umukire w’imyaka 82 witwa David ubwo bari mu biruhuko nk’abashakanye mu majyepfo y’Ubufaransa.

Abaturanyi babo bari bteguye kuza gusangira ifunguro n’uyu mugabo w’Umwongereza "mwiza" bavugije inzogera yo gusaba karibu babura ubakingurira.

Nyuma y’igihe bategereje nta muntu uza kubakingurira, binjiye mu nzu bishakiye inzira baza kubona imirambo y’aba bombi bafite imyaka mirongo inani, ireremba muri pisine.

Umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe iperereza yatangarije Daily Mail ko inzu barimo iri hafi y’isoko ryiza rya Gignac iri yonyine ku buryo nta muntu n’umwe washoboraga kumva gutaka kwabo ngo abafashe.

Bati: "Icyo ubu tuzi ni uko Madamu Shamash yari yambaye byuzuye, kandi yambaye inkweto, ubwo yasimbukaga muri pisine kugira ngo akize umugabo we nyuma yo gukekwaho indwara y’umutima".

Nta gushidikanya ko yagowe no kurerembamaze akarohama mu mazi."

Uwatanze amakuru yavuze ko koga nabi bigaragara ko atari byo byatumye aba bombi bapfa kandi ko umurongo umwe w’iperereza ari ukumenya niba pisine yari irimo amazi akonje kuko izimeze gutyo zica abantu cyane mu gihe cy’izuba.

Bwana Shamash yari umuyobozi w’inzu z’ubucuruzi icumi zikomeye ndetse bivugwa ko yari afite umutungo urenga miliyoni 5.

Uyu warangije Oxford yayoboraga uyu mutungo hamwe n’umuhungu we Anthony w’imyaka 56.