Print

Kate Bashabe yarakariye itangazamakuru ryamushyingiye Sadio Mane bigakumira abasore kumutereta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022 Yasuwe: 2471

Umushabitsi akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga,Kate Bashabe yavuze ko itangazamakuru ryamushyingiye kizigenza Sadio Mane bituma abasore bashoboraga kumutereta bisubiraho none ubu ngo ntawe ukimuganiriza.

Mu myaka mike ishize nibwo Kate Bashabe yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi ko akundana na kizigenza Sadio Mane wakinaga muri Liverpool icyo gihe ariko ubu akaba ari muri Bayern Munich.

Mu kiganiro yagiranye na You Tube Channel ya Yago TV Show, yavuze ko iby’uru rukundo byavuzwe n’Abanyamakuru na we ubwe atabizi.

Ati “Uwo mubano n’abandi banyamakuru ni mwebwe muwuzi.nimwe mwawutangije”

Mu rwenya rwinshi yakomeje agira ati “Icyo nshaka kukubwira,mwe mwishyire hamwe munshakire umugabo mumumpe noneho mujye mumuvuga mumuzi. Ntabwo tuziranye noneho ubyumve.Niwe wenyine se,iyo nigiriye ahantu muhita mumunshyingira...

Njyewe sinabona aho mbarega, mwanyiciye isoko, muranshakira umugabo,mumuzane mujye mumuvuga mumuzi,kuko njyewe ibi ndabirambiwe maze kwiheba.

Njyewe ibintu nabyumvise nkuko namwe wabyumvise. Ntabwo tuziranye [Sadio mane] ubyumve, maze kubirambirwa pe, maze no kwiheba, ibintu byo kwirirwa munshyingira abantu, munyicira isoko, ubu nta musore w’umunyarwanda wanyivugishiriza, ntawumbaza izina, barambona bakiruka bati "umugabo ni…’.”

Kate Bashabe yavuze ko mu myaka ishize yari afite inshingano nyinshi ku buryo atari gushaka ariko yemeje ko "Iki nicyo gihe, mu myaka 2 bishobotse yakubaka cyane ko ngo yifuza "kubyara akororoka."

Abajijwe niba afite umukunzi yagize ati "Isoko mwirirwa munyicira se umuntu arihe?.Abanyamakuru n’abantu bareba iki kiganiro,munsobanurire ukuntu mushobora kunyicira isoko bigeze aha."

Uyu mukobwa uzwi cyane mu byo kumurika imideli yavuze ku nzu y’akataraboneka yubatse i Rebero mu Mujyi wa Kigali yamaze imyaka 4 yose yubaka.

Ati "Zari inzozi zanjye nazigezeho.Iyi nzu iri ahantu hanini hari kujya inzu nyinshi,mama yari yanze ngo dukore business ariko iyo ufite inzozi ugategereza Imana ikaguha amahirwe ...Inzozi zanjye zari izo kugira inzu nini nziza cyane [mansion]mbere y’uko ngira imyaka 30.Inzu narose nayigezeho ku myaka navuze.Naravuze ngo reka nkore ikintu...niyo mpamvu abantu bavuga byinshi ngo siwe wayiyubakiye ariko ninjye uzi ukuri kwabyo,intambara nanyuzemo ngo nyubake.Yatwaye imyaka 4.Amafaranga sinayavuga ni menshi cyane.."