Print

Yakoze agahigo gashya ko kugira inzara ndende ku isi nyuma yo kuzitereka kubera urupfu rw’umwana we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022 Yasuwe: 2500

Unyamerikakazi utari uzwi yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite inzara ndende kurusha abandi bose ku isi n’ubundi yagakuyeho uwitwa Ayanna Williams

Umunyamerikakazi Diana Armstrong yamaze kwandikwa muri Guinness World Records abikeshejeinzara ze zifite metero 13.

Yasimbuye Ayanna Williams winjiye muri Guinness World Records muri 2017 abikesheje izareshyaga na metero zisaga 7.

Kuva mu 1997, Diana Armstrong yirinze guca inzara ze. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’urupfu rw’umukobwa we. Ku bwe, nyakwigendera ni we witaga ku nzara ze, n’ubundi zari ndende.

Yatangarije Guinness World Records ati "Niwe wenyine witaga ku nzara zanjye. Yazikoraga neza kandi akazitaka.”

Niyo mpamvu mu rwego rwo kwirinda akababaro no kwiheba, uyu Munyamerika yiyemeje kutazongera guca inzara,nubwo abana be byabanje kubatera isoni.