Print

Chelsea na Liverpool ntabwo zanyuze abafana bazo ku munsi wa mbere wa Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 August 2022 Yasuwe: 1924

Darwin Nunez yavuye ku ntebe y’abasimbura arokora Liverpool yari yahagamwe na Fulham banganya ibitego 2-2 mu gihe Chelsea FC yatsinze bigoranye Everton igitego 1-0.

Mu mukino wabanjirije indi yose yo kuri uyu wa Gatandatu,Liverpool yarangije shampiyona ishize iri hejuru cyane yatunguranye inganya na Fulham yazamutse uyu mwaka ibitego 2-2 mu mukino wayigoye cyane.

Liverpool yarokowe na Darwin Nunez winjiye mu gice cya kabiri asimbuye agatsinda igitego kimwe maze agatanga umupira wavuyemo ikindi cya Mohamed Salah,itahana inota rimwe ry’ingenzi.

Ikipe ya Reds, yasunitse bikomeye Manchester City muri shampiyona ishize, yatsinzwe igitego hakiri kare ku munota wa 32,ubwo Aleksandar Mitrovic yasumbaga Trent Alexander-Arnold afasha Fulham kuyobora umukino ndetse no kurangiza igice cya mbere ku gitego 1-0.

Luis Diaz yatsinze igitego ubwo byari 0-0 ariko umusifuzi yemeza ko yari yaraririye,nyuma yaje gutera undi mupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Nunez winjiye asimbuye mu mukino we wa mbere mbere muri Premier League yishyuriye Liverpool ku munota wa 64 hanyuma Fulham ibona igitego kuri penaliti nyuma y’uko Mitrovic akorewe ikosa na Virgil van Dijk mu rubuga rw’amahina ndetse uyu Mitrovic ayinjiza neza.

Mohamed Salah yafashije Liverpool kunganya nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Nunez.

Mu minota ya nyuma y’umukino,Jordan Henderson yari ahesheje amanota 3 Liverpool,ubwo yateraga umupira ugarurwa n’umutambiko.

Liverpool iri mu makipe ahabwa amahirwe ya shampiyona yatakaje amanota 2 ya mbere gusa umutoza wayo yavuze ko byatewe n’ikibuga cyari cyumye cyane.

Ku rundi ruhande,Chelsea yatangiye shampiyona itsinda Everton igitego 1-0 cyinjiye kuri penaliti ya Jorginho mu mukino wari utoroshye kuri Goodison Park.

Chelsea itahuzaga neza umukino ndetse itanasatiriye bikomeye,yagize amahirwe ku munota wa 45 w’umukino ibona Penaliti yavuye ku ikosa Doucoure yakoreye kuri Chilwell mu rubuga rw’amahina.

Chelsea nubwo yabonye amanota 3,yagowe n’abasore ba Everton bari hejuru gusa bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Antonio Conte we na Tottenham ye batsinze ibitego 4-1 Southampton mu mukino wa mbere,batanga ubutumwa bukomeye.

Kuri iki cyumweru,Manchester United izakina na Brighton mu gihe Manchester City iri kumwe na Westham.

Uko indi mikino yagenze:

Bournemouth 2-0 Aston Villa
Newcastle 2-0 Nottingham
Leeds 2-1 Wolves