Print

Abimukira Barenga 250 barusimbutse mu Nyanja ya Mediterane

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 August 2022 Yasuwe: 580

Abasirikare ba Tuniziya Batabaye Abimukira Barenga 250 muri Mediterane bageragezaga kwambukiranya iyi Nyanja bashaka ubuhungire ku mugabane w’uburayi.

Ubu butabazi bwakozwe n’Abasirikare ba Tuniziya bagenzura inkengero z’inyanja, aho abarokowe bageragezaga kwambuka berekeza mu Butaliyani.

Umuvugizi w’abo basirikare, Houcem Eddine Jebabli, yavuze ko kuva mu mpera z’iki cyumweru dusoje , abatabawe babarirwa muri 255, barimo 170 bava mu bindi bihugu bitari bike by’ Afurika, Abasigaye ni abanyetuniziya.
Itangazo ry’igisirikare ntiryasobanuye nimba hari ubwato bwaba bwaragize ibibazo cyangwa bwaba bwararohamye. Ariko ryavuze ko hatowe amafaranga atari make muri abo bantu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko hagati mu kwezi kwa gatanu abimukira 455 batabawe mu bikorwa bitandukanye ku nkengero z’amazi mu bice byo mu majyepfo ,uburasirazuba n’uburengerazuba bw’igihugu.

Kugeza ubu, Abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w’ u Buraya bavuye mu karere ka Afrika y’Amajyaruguru muri iki gihe cyo mu mpeshyi bariyongereye cyane kuko nibwo Inyanja iba ituje.