Print

Umugabo yataye ubwenge nyuma yo kuvumbura ko umugore we ariwe nyirinzu yari amaze imyaka 15 akodesha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2022 Yasuwe: 25155

Umugabo wo muri Zambiya yaciye ibintu nyuma yo kugwa hasi agata ubwenge akimara kumenya ko umugore we ariwe “nyirinzu" babagamo.

Martin Stampa ukomoka i Kasama muri Zambiya yari amaze imyaka 15 akodesha inzu babagamo Amakwacha 3,500, buri kwezi.

Umugore we ni we wajyaga afata amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu babagamo akiyishyura

Umunsi umwe udasanzwe, aba bashakanye baratonganye nyuma y’uko umugore, Lushomo, amenye ko umugabo we amuca inyuma.

Aba bombi babwiranye amagambo akomeye kugeza ubwo Martin yabwiye umugore we ko yashatse undi mugore wo ku ruhande kuko yashakaga umuntu ufite ubwenge kandi unaganira neza.

Ibi byateye Lushomo umujinya,abwira umugabo we Martin ko ariwe udafite ubwenge buhagije kuko amwishyura akayabo buri kwezi kuko inzu babamo ari iye.

Martin abonye ibyemezo by’inzu,yataye umutwe yitura hasi. Abantu bagombye kumumenaho indobo y’amazi kugira ngo azanzamuke.


Comments

kazungu 12 August 2022

Uwo mugore yarahamije umugabowe.


Nibishaka Leonidas 12 August 2022

kubana numugore nugushishoza umugore numwana wundi.


Julie NDAYIZEYE 11 August 2022

Nubwo bose bivuyemo ariko umugore nunyabwenge koko


Eric 11 August 2022

Hhhh niyihangane.bazumbwenge,kugezubu ntawusi ibyo Eva ya ganiriye ninzoka muri Eden.usibye igiti cyimenekanisha ikiza ni kibi


Julie NDAYIZEYE 11 August 2022

Nubwo bose bivuyemo ariko umugore nunyabwenge koko


jean 10 August 2022

ubundi tura vugango utazi ubwenge ashima ubwe.


jean 10 August 2022

ubundi tura vugango utazi ubwenge ashima ubwe.


Jean 10 August 2022

Ubutaha ujye ushyiraho aho wabikuye kuko iyi nkuru hari ahandi nayisomye mu rurimi rw’amahanga. Honeteté intellectuelle oblige