Print

Burna Boy yibasiwe n’uwari umukunzi we wamushinje kutamuhaza mu buriri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2022 Yasuwe: 1664

Umuhanzikazi w’Umwongereza uzwi nka “Stefflondon” wavuzwe cyane mu rukundo na Burnaboy yatangaje ko impamvu batandukanye ari uko Burnaboy yibonaga nkuhanganye na Wizkid kandi ngo amurusha.

Stephanie Victoria Allen uzwi cyane ku izina rya Stefflon Don, wahoze ari umukunzi w’uyu muhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Award, Burna Boy yatanze ibisobanuro byinshi ku cyateye agatotsi mu mibanire yabo.

Abinyujije kuri Instagram, yanditse impamvu zatumye atandukana na Burna Boy.

Ati "Natandukanye na Burna Boy kuko afite akantu k’ubwibone. Abona inshuti ye Wizkid nk’uwo bahanganye, nubwo azi ko Wizkid amurusha. Ntashobora no kumpaza mu buriri. SMH. Ubushize yarantoteje ubwo nashakaga kuvuga, ariko ntibizongera. ”

Burna Boy aheruka gushyira hanze indirimbo yise Everybody Go Chop Breakfast yanenzwe kuba yarerekezaga ku mukunzi we.