Print

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2022 Yasuwe: 1127

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yatangaje ko bishoboka ko yakina mu Rwanda ariko atakina muri buri kipe yose.

Aganira n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, Rwatubyaye yavuze ko gukina mu Rwanda bishoboka.

Ati “AS Kigali ni ukumfasha kugira ngo ngaruke kuko nari maze iminsi mu mvune. Kuvugana iby’ibanze nta byinshi nabivugaho kuko nta kirakorwa, ntabwo ari ibintu byo gutangaza.

Ubu icy’ingenzi ni ukugaruka, urebye ni yo ntego ihari. Kiyovu, APR… ibyo byose ni ibigenda bivugwa, abantu bavuga ibyo bishakiye. Aha ni mu rugo, kuba nakinira hano birashoboka.”

Hashize iminsi havugwa ko mu makipe amwifuza harimo AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports na APR FC, ariko uyu mukinnyi yavuze ko atari buri kipe yakwerekezamo.

Ati “Ntabwo ari ikipe yose najyamo. Ni ukuba ikipe ifite intego, ikipe ifite amarushanwa mpuzamahanga, ni intego umuntu agenda arebaho kugira ngo agaruke mu bihe.”

Rwatubyaye yavuze ko ataratandukana na FC Shkupi ndetse yemeza ko bafitanye umubano mwiza urenze kuba yayivamo.

Yongeyeho ati “Ubu bari gukina amarushanwa y’i Burayi, bari ku rwego rwo hejuru, kuba nava mu mvune nkahita ntagira gukina ni ibintu bitashoboka. Ntabwo natandukanye na bo burundu, icyo ndeba imbere ni ukugarura urwego rwanjye.”

Uyu myugariro yavunitse tariki ya 22 Mutarama uyu mwaka ubwo FC Shkupi yatsindaga Sumqay FK ibitego 2-1.