Print

Diamond yinjije agatubutse mu gikorwa cyo kwamamaza Raila Odinga

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 August 2022 Yasuwe: 1154

Diamond yari muri Moi Stadium i Kasarani. Ni ho Ishyaka rya Azimio La Umoja One Kenya Coalition Party ryasorezaga ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza.

Diamond yegerewe n’abateguye iki gikorwa habura ibyumweru bitatu ngo kibe kuko abagiteguraga bifuzaga gushyigikirwa n’urubyiruko bahitamo kwifashisha uyu muhanzi.

Kubera ko ari mu gihe cy’amatora yongeje igiciro, kirenga ibihumbi mirongo 70 by’amadolari asanzwe aca bigera ku bihumbi 100 by’amadolari.

Ureberera inyungu za Diamond ndetse akanaba n’umufatanyabikorwa we, Sallam SK, yabwiye Wasafi TV ko usibye n’amafaranga, abatumiye uyu muhanzi banamwishyuriye ibindi byose.

Diamond yamaze iminota 10 gusa aririmba, ahita afata indenge ye bwite aheruka kugura imujyana muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg aho yari agiye kureba umwana we w’umukobwa, Princess Tiffah, uri kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka irindwi.

Diamond yatangiye aririmba indirimbo ye izwi cyane yitwa ‘Baba Lao’ ayihinduramo amagambo amwe yo gusingiza Raila Odinga.

Yaririmbye ati “Raila baba lao, Martha (uwo bari kwiyamamazanya uzamubera Visi Perezida) mama lao’.