Print

Perezida Kagame yashyize hanze ifoto y’abuzukuru be bombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 August 2022 Yasuwe: 2617

Perezida Kagame yishimiye kuba abuzukuru be bishimye ndetse yashyize hanze ifoto yabo bombi avuga kobishimiye kuba bari kumwe.

Abinyujije kuri Twitter ye ,Perezida Kagame yashyize hanze ifoto y’umwuzukuru we muto ateruye umukuru,arangije yandikaho ijambo ngo “That” Bivuga “Uwo” n’aka emoji gafite udutima tubiri (😍) byerekana urukundo n’ibyishimo abafitiye.

Yongeyeho ati"The two little angels enjoying their time together" ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo "Abamarayika babiri bato bishimiye kuba bari hamwe."

Kuwa 20 Nyakanga nibwo Nyakubahwa Perezida Kagame yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umukwe we, Bertrand Ndengeyingoma, bibarutse ubuheta.

Uyu mwuzukuru we wa kabiri yaje akurikira uwa mbere wavutse kuwa 19 Nyakanga 2020.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Ange Kagame na Ndengeyingoma bashyingiranywe muri Nyakanga 2019.