Print

Kanye West yabitse Pete Davidson ari muzima byongera kumuteranya na Kim Kardashian

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 August 2022 Yasuwe: 665

Umuraperi Kanye West yabitse umunyarwenya Pete Davidson wamutwaye umugore Kim Kardashian.

Kanye West abinyujije kuri Instagram yatangaje ko uyu munyarwenya yapfuye ku myaka 28 mu gihe amaze igihe gito ayujuje kuko yavutse tariki 16 Ugushyingo 1993

Inshuti za hafi ya Kim Kardashian zabwiye Daily Mail ko Kim Kardashian yasabye Kanye West gusiba ibyo yanditse undi akinangira ndetse ko ashobora kwifashisha inzego zibifitiye ububasha.

Kanye West atangaje Ibi mu gihe hashize iminsi mike bivugwa ko Kim Kardashian yatandukanye na Pete Davidson bari bamaze amezi icyenda mu rukundo.

Amakuru ahari avuga ko aba bombi bahisemo gutandukana k’ubwimvikane bitwe nuko badahuza kubera akazi bombi bakora ndetse n’imyaka yabo ikaba idafite ahantu ihuriye.