Print

Niba wifuza uwo muzabana akaramata menya abantu ukwiye kwitondera

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 August 2022 Yasuwe: 1223

1.Umuntu ugira uburakari akaba yakugirira nabi

Hari abantu barakara akaba yahita agukubita cyangwe se akakubwirana umujinya mwinshi kuri telefoni niyo mwaba mupfuye akantu gato. Ibyo bijyana no kuba akubahuka muri mu bantu benshi akaba yakubwirana umunabi cyangwa se akaba yanatinyuka akagukubita.

2.Umuntu uguca inyuma

Hari abasore n’inkumi baba bazi neza ko abo bakundana babaca inyuma ariko agakomeza kumwizirikaho yibwira ko iyo mico ashobora kuyihindura. Si ngombwa ngo abe aguca inyuma gusa, ahubwo niyo umuziho ingeso y’ubushurashuzi, nimujya kubana uzabe wiyemeje kuzammihanganira mu ngeso ze aho kwibeshya ko wowe wamuhindura.

3.Umuntu ukubeshya ko agukunda kubera ikintu kimwe agamije

Hari bamwe usanga bakora uko bashoboye ngo bereke abo bakundana ko babakunda ariko bagamije kuryamana nabo. Ni ha handi nta yindi mishinga mushobora gupanaga niyo mwayipanga yaza yihishe inyuma yo kuryamana kwanyu kuko ariyo ntego aba afite. Hari n’abashobora kuba bagamije kubona imitungo utunze ukabona ko ariyo atumbiriye kurusha wowe. Icyo gihe uramutse ubibonye mbere yuko mubana uba ugomba kugenza make ugashishoza.

4.Umuntu w’umunebwe

Umusore cyangwa se inkumi mukundana iyo umubonamo kugira ubunebwe bidasanzwe uko byagenda kose aba azakurushyamu gihe muzaba mumaze kubana. Jya ugenzura ko uwo mukundana agira intego mu buzima kandi ko ari wa muntu uharanira kuzigera. Umuntu w’umunebwe ashobora kuba adafite akazi abitewe n’ubunebwe bwe cyangwa se akaba anagafite ariko akagakora mu buryo budafite intego.

5.Umuntu udaharanira kukunezeza

Niba umusore cyangwa se inkumi mukundana ari wa muntu utajya uharanira kukunezeza ngo nubabara mube mwifatanjije muri uwo mubabaro wagize, icyo gihe umenye ko nimubana bizarushaho kuba bibi. Umuntu ugukunda ahora ahangayikishijwe no kubona icyagushimisha, atitaye kucyo biri bumusabe ngo agere ku ntego yo gutuma wishima.