Print

Davis D ahishuye ko uretse gukorera ibitaramo i Burayi yahaboneye n’inkumi yigaruriye umutima we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 August 2022 Yasuwe: 751

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro n’Igihe yagarutse kunkumi bari gukundana ati" “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”

Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”

Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.

Hari amakuru avuga ko nubwo bari basanzwe bavugana ibyo gushimana no gukomeza urukundo rwabo byakomeye ubwo Davis D yerekezaga i Burayi.

Davis D yahishuye ko amaze gukorera amashusho y’indirimo ebyiri k’umugabane w’i Burayi kandi ko ari gutegura igitaramo azakorera mu Rwanda azanamurikiramo Album ye.