Print

Kenya: Uwagiye gutora yambaye isume akomeje kuvugisha benshi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 August 2022 Yasuwe: 4179

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu agomba kugaragaza uzasimbura Uhuru Kenyatta usoje manda ze.

Aya matora akomeje kuvugwamo guhangana gukomeye hagati ya Raila Odinga na William Ruto, akomeje no kugaragaramo udushya aho akomeje gukwira Isi yose kubera umugabo wagaragaye yagiye gutora yiyambariye Isuyume.

Uyu mugabo utabashije kumenyekana, yafotowe yambaye iki gitambaro gihanagura amazi ndetse na T-Shirt y’umukara yayitebeje muri Essuie-mains.

Iyi foto yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bakomeje kuyitangaho ibitekerezo.

Abiganjemo Abanya-Kenya bari gutanga ibitekerezo kuri iyi foto, bagaragaje ko uyu mugabo yabasekeje bidasanzwe.

Uwitwa Lucia Mwaura kuri Twitter, yagize ati “Ntabwo yashakaga gukerererwa, yabyutse ahita yiyambarira Isuyume kuko ni yo itari kumutinza.”

Uwitwa Caroline Nekesa yagize ati “Ntabwo yari afite umwanya wo gutakaza, icyo yari ashyizeho umutima ni amatora.”

Hari n’abavuze ko uyu mugabo yashatse kugira ngo avugwe cyane, aho uwitwa Saisi L Nicah yagize ati “Abanyakenya iteka ryose baba bashaka icyatuma bamamara.”

Ubwo amatora yasaga n’arangiye Raila Odinga yabuze aho anyura kubera abantu benshi bari bamushagaye bamushyigikiye kuburyo kugera ku modoka byabaye ikibazo.