Print

Nana ahishuye ikintu yakundiye umukunzi we n’igihe bazakorera ubukwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 August 2022 Yasuwe: 974

Ibi abivuze nyuma y’amezi atari make yerekeje kumugabane w’i Burayi aho abana n’umugabo we Patrick barimo no gutegurana ubukwe.

Nana ubwo yari mu kiganiro n’Igihe yahishuye ikintu gikomeye yakundiye umugabo we nicyatumye batinda gukora ubukwe.

Kubyerekeranye n’ubukwe Nana yahishuye ko Covid 19 yitambitse mu bukwe bwabo ariko bakaba bagitekereza uko bazabukora mu minsi iri imbere.

Akomoza ku mugabo we, Nana yahishuye ko mbere y’uko biyemeza kurushinga bari baragerageje guhisha amakuru y’urukundo rwabo mu gihe nyamara bari bamaze umwaka urenga.


Aha akaba ari naho Nana yahishuriye impamvu yatumye ahitamo Patrick nk’umugabo w’inzozi ze, ati “Hari igihe umuntu muba muhuza, sinavuga byinshi mu byo namukundiye ariko ikiruta ibindi ni uko twahuje byose. Ameze nk’impanga yanjye!”

Nana avuga ko kuba ari i Burayi bitazamubuza gukomeza gukora Filime kuko aafite niyo arimo kwandika yazafatanya n’abandi bariyo kuko habayo abantu bafite impano.

Ati “Ndi kwandika filime yanjye nazakorera hano, hari abanyempano ntekereza ko twakorana filime kandi ikaba nziza.”