Print

RCS yahinduye gahunda yari isanzwe yo gusura imfungwa n’abagororwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 August 2022 Yasuwe: 8855

Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa SSP Uwera Pelly Gakwaya, yatangaje ko gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa yahindutse ku munsi ababo babasuragaho.

Imfungwa n’abagororwa basurwaga ku munsi wo ku wa Gatanu mu Rwanda ariko kuri ubu habayemo impinduka muri iyi gahunda yo gusura,izajya ikorwa kuwa gatandatu.

SSP Pelly Gakwaya Yagize ati" gahunda yavuguruwe bitewe nuko wasangaga hari bamwe mu bakozi baburaga agahushya ko gusura ababo bafungiye muri Gereza bityo bikaba byababeraga imbogamizi".

Gahunda y’abana babanyeshuri yabaga ku wagatandatu bagasura ababyeyi nayo yahindutse ubu bizajya bikorwa mu cyumweru cyambere cya buri kwezi.

Usibye umunsi wo kuwagatanu wahindutse ugashyirwa ku wagatandatu, ntakindi cyahindutse ndetse n’umwanya uhabwa abasuye imfungwa n’abagororwa ungana n’iminota 15 ntiwahindutse.


Comments

dawudi 12 August 2022

None se abanyeshuri nabo nurwego rwamagereza rubagenga ?


byukusenge vedaste 12 August 2022

Nahigipimo cya covid


Nibishaka Leonidas 12 August 2022

in byiza bifite ireme uwo mubyeyi yateketeje neza.


mugisha itangishaka 11 August 2022

Mwadufasha mukadukuriraho kujya gusura abacu twipimishije kubera ko amikoro nikibazo.