Print

Amazi aramara iminsi 3 ataboneka mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 August 2022 Yasuwe: 465

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama kugeza kuwa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali bizaba bidafite amazi.

Itangazo rya WASAC rivuga ko ari “kubera imirimo yo kwagura umuyoboro Nzove-Ntora”.

Ibice bizabura amazi ni Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Rugando, Kamukina, Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukiri, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata.

Abafatabuguzi basabwe kwihangana no kubika amazi bazakoresha mu gihe imirimo izaba itararangira.