Print

Uganda: Umunyarwenya watumiye Weasel mu gitaramo amerewe nabi n’abafana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 August 2022 Yasuwe: 417

Alex Muhangi usanzwe utegura ibitaramo bya Comedy store bihuza abanyarwenya n’abahanzi, kuri iyi nshuro yatumiye Weasel mu kizaba ku wa 10 Kanama 2022.

Akimara gusohora ifoto yamamaza iki gitaramo, Alex Muhangi yahise atangira kotswa igitutu aryozwa kuba yatumiye Weasel uri kuvugwaho guhohotera umugore we.

Uwiyise Katusiime yagize ati “Ntabwo tukwishimiye!” uyu kimwe n’abandi benshi bagaragaje ko batishimiye kuba Weasel yatumiwe mu birori bya Comedy Store nyamara ari kuvugwa mu ihohoterwa yakoreye Teta Sandra.

Hashize iminsi havugwa inkuru z’uko Weasel amaze iminsi ahohoteye Teta Sandra ku buryo bukomeye, ibi bikaba byaranagaragaye mu mafoto yasohotse uyu mugore amerewe nabi.

Kuva aya mafoto yajya hanze, Weasel yagerageje kugaragaza ko nta kibazo afitanye n’umugore we ariko biba iby’ubusa kuko atari benshi babihaye agaciro.