Print

Serena Williams wamamaye muri Tennis yahishuye ko agiye kuyihagarika akita k’umugabo n’umwana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 August 2022 Yasuwe: 427

Uyu mubyeyi w’Umunyamerika ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kanama 2022, mu kinyamakuru Vogue, avuga ko ashaka kwita ku mukobwa we w’imyaka itanu Alexis Olympia Ohanian Jr ndetse n’umugabo we Alexis Ohanian.

Mu magambo ye Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko ngiye kuba ndetse Tennis nkajya gukora ibindi by’ingenzi kuri njye. Sinari nzi ko iki gihe kizagera ariko nanone niteguye ibigiye kuza.”


Serena yakomeje avuga ko adasezeye kubera kwita ku mwana n’umugabo gusa, ahubwo ko adashaka kubyara umwana wa kabiri akiri umukinnyi nk’uko yabigiriwemo inama n’abaganga.

Yagize ati “Umwaka ushize njye na Alexis twashatse kubyara umwana wa kabiri, abaganga bambwira ko byaba byiza mbikoze ntuje, nahise mvuga ko ntazongera kubyara nkiri umukinnyi. Muri make nari nkeneye kuguma muri Tennis byeruye cyangwa kuyivamo byeruye.”

Serena Williams yamaze ibyumweru 139 ari we mukinnyi wa mbere muri Tennis y’abagore, afatwa nka nimero ya mbere mu bihe byavuba, agafatwa nk’uwa kabiri w’ibihe byose nyuma ya Margaret Court umunya-Australia watwaye Grand Slam 24, mu gihe Serena Williams yatwaye 23.