Print

Kenya:Hamenyekanye uko byagenze kugirango ifoto ya 2Pac igaragare mu matora

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 August 2022 Yasuwe: 2179

Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 09 ubwo muri Kenya habaga amatora, bamwe mu bayishyizeho, bavugaga ko hari umuntu wagaragaye yagiye gutora usa na nyakwigendera Tupac Shakur.

Amakuru aje kumenyekana ko iyi foto yacuzwe ibizwi nka photoshop aho abayikoze bafashe agace k’ifoto ya 2 Pac bakagatereka mu mwanya wari uhagazemo Madamu wa Perezida Uhuru Kenyatta, Margaret Kenyatta.


Ifoto ya nyayo yafashwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Kenya, igaragaza Madamu Margaret Kenyatta ari ku murongo ategereje kwinjira mu cyumba cy’itora aho yatoreye mu gace ka Lavington mu murwa mukuru wa Nairobi.