Print

Sheebah Karungi yagaragaje amarangamutima afitiye u Rwanda ubwo yageraga i Kigali

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 August 2022 Yasuwe: 890

Uyu muhanzikazi yageze i Kigali aho yitabiriye Iserukiramuco ATHF rizanitabirwa na Kizz Daniel riteganyijwe kubera kuri Canal Olympia iminsi ibiri guhera ku wa 12-13 Kanama 2022.

Uyu mukobwa uzaririmba ku wa 12 Kanama 2022 yijeje abanyamakuru ko yiteguye guha abakunzi be igitaramo cyiza.

Ati “Nditeguye kandi ndizeza abakunzi banjye ko nzabaha igitaramo cy’umuriro. Bitegure kuryoherwa!”

Yakomeje agira ati “Ndumva nishimye, njye igice kinini niyumva nk’Umunyarwandakazi. Aha ni mu rugo ni naho natangiriye umwuga wanjye igihe nari umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.”

Sheebah w’imyaka 32 ni umuhanzi wo muri Uganda akaba n’umubyinnyi.

Uretse Sheebah Karungi na Kizz Daniel batumiwe muri iri Serukiramuco, hazaririmba kandi abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi.

Sheebah Karungi yakiriwe na Ariel Wayz uri mu bazatarama mri icyo gitaramo.