Umutesi Lea yamenyekanye ubwo yari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aza kuvugwa cyane bitewe n’icyamamare mu muziki Alikiba wamwamwamamaje cyane agaragaza ko ariwe Nyampinga u Rwanda rukeneye.
Kuwa 16 Nyakanga 2022 Lea yambitswe impeta y’urudashira na
Peter Nasasira bemeranya kubana mu birori byabereye Onomo Hotel mu mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko aba bombi imihango y’ubukwe bwabo izaba tariki ya 2 Ukwakira 2022 nkuko bigaragara k’ubutumire bwabo.