Print

Umutoza wa Rayon Sports yijeje abafana umusaruro kubera ba Rutahizamu babiri bakiriye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 August 2022 Yasuwe: 1146

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kanama 2022 ni bwo Rayon Sports yakiriye ba rutahizamu babiri bashya baje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Abo ni umunya-Kenya , Paul Were usatira anyuze ku ruhande na Boubacar Traoré ukomoka muri Mali.

Haringingo Francis wari wagiye kwakira Boubacar Traoré yavuze ko yishimiye kwakira aba bakinnyi kuko ari abakinnyi yari akeneye, ngo bashobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 ariko batanabonetse ikipe afite yakina bakazabongeramo bitonze.

Ati "Murabizi ko twari dukeneye rutahizamu ariko twamubonye. Navuga ko ngeze ku kugero cya 80% cyagwa 90%, dushobora kongeramo umukinnyi umwe cyangwa 2 bibaye ngombwa, ariko bidakunze abakinnyi dufite bakina abandi tukazabongeramo twitonze nta gitutu turiho."