Print

Social Mula nawe yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi, yihaniza abanyamakuru batangaza inkuru z’ibinyoma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 August 2022 Yasuwe: 574

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu muhanzi yagaragaje ko ibiri kuba uyu munsi ari ibyahozeho ariko asaba ko bikwiye guhagarara kuko ntaho byageza iterambere ry’umuhanzi Nyarwanda uretse kumusubiza inyuma.

Social Mulla yarengejeho ko yigeze gutandukana n’uwarebereraga inyungu ze nyuma uwo muntu akamwambika ishusho mbi , amuteranya n’itangazamakuru ariko aranga arashikama nubwo byari bigoye.

Ku bategura ibitaramo The Dynamic yavuze ko basuzugura abahanzi biteye inkeke kugera aho umukorera akazi wamwishyuza akakwihorera ahubwo agafata iyo kuguteranya no kuguharabika.

Social Mula yaboneyeho kwihaniza abanyamakuru bandika inkuru badafitiye gihamya akenshi ugasanga bibanda ku bisenya umuntu aho gukora ibyateza imbere umuntu.

Ibi yabivuze yifashishije urugero rw’ikinyamakuru giherutse kumwandikaho inkuru ubwo yajyaga gukorera ibitaramo iburundi, umunyamakuru mu nkuru yanditse avuga nubwo Social Mula abyitabiriye atigeze abyamamaza.

Yagize ati"Ibindi bikwiye guhinduka n’ibi gutangaza inkuru z’ibyo utekereza utatohoje!!! Nta mutima uhagaze najyanye I Burundi kandi iki gitaramo naracyamamaje mbere y’uko wandika iyi Nkuru, ufite address zanjye ntiwambajije ibi byose byari gutera ikibazo kuwari yateguye show akumvako ngiye yo Bitandimo, Ariko Ndashima Imana ko ibitaramo byose byabaye kandi byagenze neza !!! Ikibazo kiragira kiti ko utanditse ko show yabaye!?????????😵‍💫

Ni urugamba rugikomeje rwatangijwe n’umuhanzi Kenny Sol washyize hanze itangazo ritamaza uburiganya yakorewe mu gitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyari cyatumiwemo umuhanzi @theben3