Print

Polisi y’u Rwanda yamaganye imyambarire ishotorana iharawe n’abakobwa mu bitaramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 August 2022 Yasuwe: 4952

Hirya no hino mu Gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana bajya mu bitaramo n’utubari bakanywa inzoga ndetse n’abandi bakambara imyenda y’urukozasoni igaragaza imyanya y’abo y’ibanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera,yavuze ko ibyo bintu byombi bidakwiriye ndetse hagiye gukazwa ingamba mu kubikumira by’umwihariko abana bajya mu bitaramo batagejeje imyaka.

Avuga ku myambarire ikomeje kuranga bamwe mu bakobwa b’i Kigali irimo impenure cyangwa ibonerana cyane ku buryo ibice by’umubiri biba biri hanze,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA,ko idakwiriye.

CP JB Kabera yagize ati "Iki kibazo kimaze gufata indi ntera aho umuntu yakabaye yambaye ishati hejuru y’ipantaro cyangwa ikabutura,ahubwo akambara ishati yonyine,sinzi uko byitwa.Bakajya mu ruhame bambaye gutyo,ugasanga bambaye imyenda imeze nk’akayunguruzo.

Uburenganzira bwa mbere n’ukwambara neza ntabwo ari ukwambara ibidakwiriye cyangwa kwambara nabi.

Ndagira ngo mbabwire ko hari n’imyambarire idakwiye, ntikwiye mu muco Nyarwanda."

Yavuze ko polisi n’abashinzwe kwinjiza abantu mu bitaramo (aba-bouncers) bakwiye kujya bita ku myambarire y’abitabiriye ibitaramo n’imyaka ya bo ku buryo nta winjira aterekanye ibyagombwa uretse uherekejwe n’umubyeyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kimwe mu bituma abana binjira mu tubari no mu bitaramo bakanywa inzoga biterwa no kuba ntaho basaba kuba umuntu afite imyaka y’ubukure kandi bikwiye.

Yagize ati "Ikintu gikomeye cyane n’uguhuza imbaraga kugira ngo abo bantu bamenyekane ni bande?,birimo no gusaba ibyangombwa gusaba nibyo byangombwa.Ntabwo ari umuntu gusa wazanye itike.

Umuntu wazanye itike gusa warashyizeho ya mabwiriza ku mbuga,ugomba no gusuzuma ukareba uti "zana"iyo utakigaragaje ugomba gusubirayo ntabwo ari uko waguze itike gusa.

Hari imyumvire igomba guhinduka,ntabwo umuntu akwiriye kwitwaza itike gusa kabone nubwo yaba yujuje imyaka gusa."


Comments

Antonio 11 August 2022

Police turabashimiye murabingenzi . Bigomba guhinduka .ubusa muruhame oya , kunywa inzoga kubatujuje imyaka yubukure oya gushotorana oya
Police murakoze gushyiraho amabwiriza kugihe


Mparambo 11 August 2022

Kubamagana ntibihagije, ibyo ni ibirara bikwiye gushakirwa iyo bijya, kugororerwa.


musa iddi 11 August 2022

Urakoze cyaaane bwana Kabera . Ibi bintu koko bimaze gufata indi ntera pe.. ahubwo tureke no kubafatira ibyemeze byo kwiyandagaza mu bitaramo gusa.. ni hafatwe ingamba zo guca izo ngyegyera nigenda zibeshya ngo zirambaye.. nukuri mushyireho panda gari igye iburiza bagye mu ngorora muco. Ascyi ibikobwa biri hanze aha birasebya igihugu pe.
Murakoze.