Print

M23 yasubije abavuga ko yahagaritse urugamba ikayoboka ibirombe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2022 Yasuwe: 1477

Umutwe wa M23 yateye utwatsi abayishinja guhagarika urugamba ikigira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe biri mu gace ka Kurimisyoni.

Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko M23 itarwana urugamba igamije kwigwizaho imitungo no gucura amabuye y’agaciro, ahubwo impamvu irwana ari ukugirango ishyire iherezo ku butegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa.

Kanyuka akomeza avuga ko unarebye ku rutonde rw’ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyaruguru usanga aha Kurimisyoni nta kirombe cyemewe n’amategeko gihari bityo avuga ko ibyo bashinja M23 ari ibinyoma.

Yagize ati:”N’abasanzwe bakora ubucukuzi muri aka gace badutangira ubuhamya!”

Inkuru z’uko M23 yahagaritse urugamba ikinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yatangiye gukwirakwizwa na Aimé Mukanda Mbusa usanzwe ufatwa nk’impirimbanyi y’uburengenzira bwa Muntu muri Teritwari ya Rutshuru.

M23 kuva yakubura imirwano mu mpera za 2021 imaze kwigarira byinshi bya Rutshuru, birimo Jomba, Busanza, Bweza , Kisigari. Bigera, Musongati, Gisiza, Kayenzi, Nyarubara, Bugusa, Kinyamahura, Runyonyi, Chanzu, Sabyinyo, Kibugut, Cheya, Chengerero, Basare, Kabindi, Ruvumbu, Mbuzi, Bugira, Kinihira, Shangi, Tanda, Rutsiro Nyabikoma , Kashari, Bikenke n’agace gato ka Gurupoma ya Kanombe iri mu mu birometero 7 uvuye ku kigo gikomeye cya FARDC cya Rumangabo.

Ibi bice byiyongera ku mujyi wa Bunagana wafashwe n’uyu mutwe kuwa 13 Kamena 2022.

IVOMO:RWANDA TRIBUNE