Print

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 August 2022 Yasuwe: 1686

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere na bagenzi be yigarurira imitima y’abafana batari bake bari baje kumuha ikaze mu Nzove.

Uyu munya Kenya,Paul Were ukina aca ku mpande, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kane ndetse agaragara mu gikorwa cyo kumurika Itike y’Umwaka w’Imikino n’Ikarita y’Ubunyamuryango ya Rayon Sports.

Nyuma yaho ni bwo yerekeje mu Nzove, yakirwa n’ibihumbi by’abafana bari bamutegereje ku myitozo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yanyuze abatari bake bakurikiye imyitozo ya Rayon Sports, bamwe ntibatinya kuvuga ko bataherukaga "kubona umukinnyi umeze nka we".

Were na bagenzi be bari kwitegura umukino wa gicuti Gikundiro izahuramo na Vipers SC yo muri Uganda ku wa Mbere, kuri Rayon Sports Day.



Comments

Musa 12 August 2022

Ni karibu Pawulo amakipe akwitege