Print

Kenya: Ibarura ry’Amajwi y’Ibyavuye mu Matora Rigeze Ahakomeye

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 12 August 2022 Yasuwe: 2592

Umukuru w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru muri Kenya, David Omwoyo, yatangaje ko ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bikusanya imbibare itangazwa ku byavuye mu matora, bitasabwe kubihagarika nkuko bamwe bakomeje kubiwhihwisa.

Ibi bibaye nyuma y’aho zimwe mu indorerezi zikurikirana amatora yo muri Kenya zitangarije ko mu buryo butunguranye habayeho kugenda biguruntege mu ibarura ry’amajwi mu masaha ya nyuma y’ibarura.

Avugana n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, David Omwoyo, yavuze ko Ntawigeze abwira uwo ari we wese guhagarika kubara”. Ariko yongeraho ko ‘bashaka guhuza imibare no kureba iyo buri umwe yabaruye.

Bamwe mu banyamakuru n’abakurikiranira hafi iby’aya matora bari bagaragaje impungenge nyuma yo kubona umuvuduko w’ibinyamakuru mu kwegeranya imibare itangazwa n’ibiro by’amatora uganabutse ku buryo budasanzwe mu bihe bya nyuma by’ibarura ry’amajwi.

Itegeko rya Kenya rivuga ko kugirango umukandida atsinde hakenewe byibura amajwi arenze 50 ku ijana kandi akagira byibuze 25 ku ijana mu turere turenga icya kabiri cya 47 tugize Kenya.