Print

Amajyaruguru y’igihugu bugarijwe n’indwara yo kwiyahura, 25 barabigerageje

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 August 2022 Yasuwe: 728

Ubuyobozi bw’intara bwabwiye Igihe ko abaturage babo bagaragaza indwa yo kwiyahura.

Ababigerageza ahanini ngo babiterwa no kwiheba gukabije n’amakimbirane yo mu miryango, icyakora ngo ingamba zarafashwe mu gukumira ikibibatera.

Inzira rukumbi bizeye nk’umuti wo kubakiza gushaka kwiyambura ubuzima ngo nugukomeza kwigisha bagahindura imitekerereze kandi bakiyubakamo icyizere cy’ubuzima.

Mu mezi atatu, mu Ntara y’Amajyaruguru abantu 25 bagerageje kwiyahura, muri bo 12 barapfa biturutse ku bibazo by’amakimbirane mu miryango no kwiheba gukabije.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko indi mpamvu abaturage be biyahura zishobora kuba ziterwa n’ubumuga bwo mu mutwe, indwara zidakira zishobora gutera kwiheba n’amakimbirane yo mu miryango.

Kugeza ubu ntushobora kuvura kwiyahura kuko ubwabyo bitari indwara ahubwo bishobora gukumirwa hakurwaho impamvu zishobora kubitera zirimo agahinda gakabije aho abahanga mu mitekerereze ya muntu bafasha abahuye n’iki kibazo kukimenya no kumenya uko bakwitwara mu gihe hari ibyo bibazo.

Hari kandi gufashwa mu buryo bwose ngo umuntu abashe guhangana n’ububabare yahuye nabwo akareka kwihugiraho cyangwa gukora atekereza cyane kuri ibyo ahubwo akagira akanyabugabo ko kugira icyizere cy’ejo hazaza