Print

Nyuma yo kugura indege 2, Diamond agiye gushinga sosiyete y’ubwikorezi mu kirere

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 13 August 2022 Yasuwe: 1181

Diamond Platnumz nyuma yo kugura indege ye bwite ndetse na kajugujugu agiye gushora imari muri sosiyete ikora ubwikorezi bw’abantu n’ ibintu mu kirere.

ibi yabitangarije ibinyamakuru byo muri Africa y’epfo ubwo yarari mu isabukuru y’umukobwa we wari wujuje imyaka 7 y’amavuko, Miss Princess Tiffany.

Ibinyamakuru byinshi by’iwabo muri Tanzaniya byanditse ko iyi Sosiyete ashobora kuzayita Wasafi Airlines babishingiye kukuba ibindi bikorwa bye by’ubucuruzi byose afite iri zina ridakunze kuburamo, urugero ni nka Wasafi Records Label, Wasafi TV, Wasafi FM ndetse na Wasafi Bet

Diamond Platnumz asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Wasafi Group irimo ibigo by’itangazamakuru, ibigo bitega ku mikino ndetse n’ibireberera inyungu z’abahanzi.